E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yapimwe COVID-19 mbere yo guhura na Gor Mahia

Ejo kuwa Kane saa kumi n’ebyiri za Nairobi, abakozi bose bazanye n’ikipe y’ingabo z’igihugu bapimwe COVID-19 aho bacumbitse kuri Hoteli ya Ole Sereni mbere yo guhura na Gor Mahia kuwa Gatandatu saa cyenda z’umugoroba za Nairobi ari zo saa kumi za Kigali.

Hari nyuma y’imyitozo yakorewe kuri Two Rivers saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abakinnyi bari batashye, bagisohoka mu modoka binjira muri Hoteli ya Ole Sereni baca ku baganga umwe umwe babapima bahita bakomeza mu byumba bacumbitsemo.

Bapimwe mu mazuru (rapid test) ari nabwo buryo bwihuta kugaragaza ibisubizo dore ko kuyisesengura ndetse no kwerekana igisubizo bitwara amasaha atanu gusa akaba ari nabwo buryo bukoreshwa hano mu gihugu cya Kenya, mu gihe uburyo bwo gupima bwa PCR bukoreshwa hapimwa mu kanwa butwara amasaha 24.

Umutoza wungirije Pablo Morchón
Umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex

Ikipe iraza gukora imyitozo yo mu nzu mu gitondo saa yine, hanyuma nimugoroba saa munani za Kigali ari zo saa cyenda za Nairobi ikorere imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Nyayo ari nayo izakira umukino. Abakinnyi bose bameze neza nta mvune ziri mu ikipe.

Umukino uteganyijwe kuwa Gatandatu saa cyenda za Kigali ari zo saa kumi za Nairobi kuri Stade ya Nyayo mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya

Andi mafito yaranze iki gikorwa

Umunyamabanga w’umusigire Mupenzi Eto
Rutahizamu Tuyisenge Jacques
Myugariro Omborenga Fitina
Myugariro Buregeya Prince
Myugariro Mutsinzi Ange
Bukuru Christopher ukina hagati
Nsanzimfura Keddy ukina hagati
Rutahizamu Mugunga Yves
Mushimiyimana Mohammed ukina hagati
Habumugisha Ernest ‘2PAC’ ushinzwe imicungire y’ibikoresho by’ikipe ‘kit manager’

Leave a Reply

Your email address will not be published.