Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021, ikipe y’ingabo z’igihugu yapimishije abakozi bayo bose icyorezo cya COVID-19 kugira ngo bamenye uko ubhzima bwabo buhagaze mu gihe bakiri mu ngo zabo bategereje itangazo rya Minisiteri ya siporo ribagarura mu kazi.
Ni igikorwa cyatangiye saa tatu za mu gitondo, kibera ku cyicaro cy’ikipe ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.
Ibisubizo bikaba bizaboneka nyuma y’amasaha 24 uhereye ibizamini byafatiwe.
Shampiyona yasubitwe APR FC imaze gukina umukino umwe yatsinzemo Kiyovu Sports igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali kuwa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020.