Ikipe y’ingabo z’igihugu yapimishije Musanze FC COVID-19 mbere y’umukino wa gicuti iri buyakiremo kuri Stade ya Kigali kuri iki Cyumweru saa cyenda z’umugoroba.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuwa Gatandatu ku Nganzo mu mujyi wa Musanze aho iyi kipe icumbitse, gihuza abakinnyi 33 n’abakozi bahoraho b’ikipe 16 bazitabira uyu mukino.
Ni igikowa APR FC ikora mu rwego rwo kwirinda ko habaho ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu bakinnyi bayo, kugira ngo izakine amarushanwa ya CAF Champions league bose bafite ubuzima buzira umuze.
Ikipe y’ingabo z’igihugu irakina na Musanze FC umukino wa 10 wa gicuti izakurikizeho uwa 11 na AS Arta Solar 7 kuwa Mbere saa cyenda z’umugoroba. Ikipe y’ingabo z’igihugu irakina iyi mikino yitegura imikino y’ijonjora rya mbere rya CAF Champions league izakinamo na Gor Mahia, ubanza uzakirwa na APR FC tariki ya 28 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali mu gihe uwo kwishyura uzabera i Nairobi hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Ukuboza 2020.
Umwaka utaha w’imikino Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions league, gutwara CECAFA Kagame Cup y’umwaka utaha no kwegukana ibikombe byose bikinirwa imbere mu gihugu.