APR FC yakuye amanota atatu kuri Marines FC nyuma yo kuyitsinda ibitego 5-2 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona irushaho gushimangira umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.
APR FC yaje muri uyu mukino ishaka gukuraho ibyasaga nibyari bimaze kuba akarande ko kunganya na Marines kuko no mu mukino wabanje nabwo branganyije. APR FC yinjiye muri uyu mukino neza ndetse itangira yotsa igitutu abasore ba Marines biza no kubahira igice cya mbere kirangira abasore ba Petrović basa naboroheje akazi kuko bagiye kuruhuka bafite ibitego 2-0 byombi byatsinzwe na Muhadjili.
Imvura nyinshi yaririmo n’umuyaga mwinshi, yatumye bahagarika umukino habura umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire. Imvura yajeguhita nyuma y’iminota nka 25 bagaruka mu kibuga bakina umunota umwe igice cya mbere kiba kirarangiye bahita bakomerezaho igice cya kabiri nabwo APR FC ikomeza kugaragaza ko igifite inyota yo kubona ibindi bitego. Ni nako byaje kugenda kuko ku munota wa 49 myugariro Rugwiro Herve yaje gutsinda igitego cya 3. Marines yaje gukanguka nayo itangira kwataka maze ku munota wa 54 babona igitego cya 1 bibatera imbaraga babona ko byose bishoboka.
Nyuma yo kubona igitego ku ruhande rwa Marines bakomeje gushakisha ibindi bitego ari nako umunyezamu Kimenyi Yves yababaraga umutsi wo mu itako asimburwa na Ntalibi Steven, ku munota wa 73 Marines yaje kubona igitego cya 2 abari kuri sitade Amahoro baje kwirebera uyu mukino batiubu ntibagiye kunganya koko????? Petrović yasabye abasore be kudakomeza kwirara ahubwo bagakomeza gushaka intsinzi. Nyuma yo kugomborwa ibitego 2 nabyo byakunguye abakinnyi ba APR basaga n’abari biraye maze ku munota wa 78, Omborenga Fitina atsinda ingitego cya 4 Amran Nshimiyimana nawe ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 90 birangira ari ibitego 5-2 APR FC irushaho gushimangira umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.