Ikipe y’ingabo z’igihugu yanganyije 0-0 na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 08 Ugushyingo.
Wari umukino uryoheye ijisho aho amakipe yombi yatangiye ahanahana neza, akinira hagati cyane, mu minota itanu ya mbere nta kipe yigeze ibona uburyo bukomeye bwo gusatira indi kuko imipira yacaga ku mpande ndetse no hagati itigeze igera imbere y’amazamu yombi.
Ku munota wa gatandatu APR FC yatangiye gukina neza maze Bukuru Christopher ateye umupira mu izamu uca hejuru. Umukino uhagarara ho gato kugira ngo havurwe Byiringiro Rague wakiniwe nabi na Ishimwe Saleh.


APR FC yakomeje kwiharira umukino m u gice cya mbere maze ku munota wa 22 APR FC ibona umupira w’umuterekano inyuma y’urubuga rw’amahina. Ikosa ryahanwe na Omborenga wahererekanyije na Bukuru wahaye Mutsinzi Ange, umupira ukomeye awuteye ujya ku ruhande rw’izamu.
APR FC yakomeje kurema uburyo bwinshi iciye mu bakinnyi bakina imyuma ku mpande nka Imanishimwe Emmanuel ndetse na Omborenga Fitina bazamukanaga imipira bakayirekurira ba rutahizamu ntacuyo byaje gutanga kuko igice cya mbere cyaje kurangira nta kipe ibonye izamu ry’indi.
Igice cya kabiri cyatangiye Kiyovu Sports yari iri imbere y’abafana bayo ishaka uburyo bw’igitego aho nyuma y’iminota itatu gusa gitangiye, Imanishimwe Emmanuel yakiniye nabi Armel Ghislain, ikosa ryahanwe na Serumogo Ally, Bukuru akiza izamu.

APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego cyatuma iyobora urutonde rwa shampiyona maze ku munota wa 69 Manishimwe Djabel ahindura umupira mu rubuga rw’amahina, ukurwaho na myugariro wa Kiyovu Sports Munezero Fiston, umupira waje gusanga Bukuru Christopher wawusubije inyuma, ugeze kuri Imanishimwe Emmanuel na we yongera kuwuhindura mu rubuga rw’amahina, Nshuti Innocent wari umaze gusimbura Usengimana Danny awushyira ku mutwe ujya iruhande gato rw’izamu.
Habura iminota 16 ngo umukino urangire, Umutoza mukuru Mohammed Adil yakoze impinduka ku ruhande rw’iburyo rusatira aho Nizeyimana Djuma wavuye muri Kiyovu Sports yinjiye mu kibuga asimbuye Byiringiro Rague, ndetse uyu musore abasha kurema uburyo aho yaje kuzamukana umupira yari acomekewe na Omborenga Fitina awuhinduye ushyirwa ku mutwe na Mugunga Yves uca hejuru gato y’izamu ari nabwo bwari uburyo bwa nyuma ku ikipe y’ingabo z’igihugu. Umukino ukaba waje kurangira ari ubusa ku busa.

Manishimwe Djabel ukina hagati afasha abasatira izamu akaba yaje kuvunikira muri uyu mukino aho yaje gusohoka ku munota wa 78 ababara mu itako ry’iburyo aza gusimburwa na Ishimwe Kevin. akaba ashobora kutitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino yombi yo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika CAN 20121 afitanye na Mozambique i Maputo Tariki ya 14 ndetse no n’uwo azakiramo Cameroon i Kigali Tariki ya 17 Ugushyingo 2019.
Nyuma yo kugabana amanota muri uyu mukino, APR FC ikaba ihagaze ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ruyobowe na Police FC amakipe yombi anganya n’amanota 18 ndetse n’ibitego umunani amakipe yombi azigamye, APR FC ikaba imaze kwinjiza ibitego 11 mu gihe Police FC yinjije 14. Kiyovu Sports yo ikaba iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 15 ikaba izigamye ibitego bitatu.
Abakinnyi babanje mu kibuga: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanue, Manzi Thierry (c), Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Seifu, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Byiringiro Rague, Mugunga Yves na Usengimana Danny.



