Ikipe y’ingabo z’igihugu yamaganye inkuru yasakaye kuri uyu wa Kane, ivuga ko yaba ikoresha amarozi dore ko yagize uruhare runini mu kwamagana ikoreshwa ryayo mu mupira w’amaguru yagiye ishishikariza abakinnyi bayo kutayitabira ndetse inashyiraho ibihano biremereye ku wagaragaraho iyi myitwarire isubiza inyuma umupira w’amaguru.
Ni kenshi APR FC yagiye isaba abakinnyi ndetse n’abatoza bayo kutitabira iyi migenzo, dore ko yaberekaga ko nta ntsinzi itanga, ibashishikariza kwiga, kwitoza ndete no gukora cyane nk’inzira rukumbi yo kugera ku ntsinzi.
Mu nama zitandukanye zagiye zihuza ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abafana mu bihe bitandukanye, ubuyobozi bwa APR FC bwagiye bubashishikariza kwirinda kugaragara mu myitwarire y’ikoreshwa ry’amarozi ndetse bunashyiraho ibihano biremereye k’uzafatirwa muri ibi bikorwa bidahesha ishema sosiyete nyarwanda.
Kugeza na n’ubu akaba ari ntawe urafatirwa muri ibi bikorwa.
Ubuyobozi bwa APR FC bukaba busaba abakunzi b’ikipe ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange kwima amatwi ababashora muri ibi bikorwa bigayitse ndetse n’ibindi bisa na byo bidateza imbere umupira w’amaguru.