E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yakuye inota ku kibuga cya Espoir FC

APR FC yanganyije na Espoir FC 0-0 bityo ikura inota rimwe ku kibuga cy’iyo kipe yo mu Karere ka Rusizi.

Wari umukino w’ikirarane wakinwe kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ugushyingo 2022 guhera saa cyenda z’igicamunsi (3:00pm).

APR FC yatangiye neza ihanahana umupira n’ubwo ikibuga kitemeraga ko abasore babikora neza uko bikwiye, ariko bakarusha ikipe ya Espoir FC yakiniraga iwayo.

Ibyo byanatumye abo bakinnyi b’ikipe y’ingabo babona uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Espoir FC ariko amahirwe yo kuyabyaza umusaruro akabura.

Byakomeje kugorana kugeza ubwo igice cya mbere kirangiye nta kipe n’imwe ibashije kubona mu izamu ry’iyindi.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi, amakipe yatakana ashaka igitego, ari nako ku mpande zombi bagendaga bakora impinduka bashyiramo amaraso mashya.

Icyakora ntacyo byatanze, umukino urinda urangira ari 0-0, APR FC na Espoir FC zigabana amanota zityo.

APR FC iragaruka mu kibuga kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022 yakira Gorilla FC mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali.

Abakinnyi babanjemo :

MUTABARUKA Alexandre, NDAYISHIMIYE Dieudonne, BUREGEYA Prince, RWABUHIHI Aime Placide, NIYOMUGABO Claude, MUGISHA Bonheur, KWITONDA Alain ‘Bacca’, RUBONEKA Jean Bosco, NIZEYIMANA Djuma, MUGISHA Gilbert na NSHUTI Innocent.

Ruzindana Nsoro ni we wari umusifuzi
Kapiteni Buregeya Prince na Tresor wa Espoir FC batombora ikibuga
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Espoir FC

Photo: Hardi UWIHANGANYE