ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakoraga imyitozo ya nyuma mbere yo kwakirwa na Rayon Sports ku munsi wejo mu gikombe cy’amahoro.
ni imyitozo yakoreshejwe n’umutoza mukuru Adil Errade Mohammed ari kumwe n’umungiriza we Jamel Eddine Neffati, ni imyitozo yakozwe bitegura umukino uri ku munsi wejo taliki 11 Gicurasi 2022 uzayihuza na Rayon Sports Muri 1/2 ki igikombe cy’amahoro,ni imyitozo kandi yakozwe n’abakinnyi bose uretse bamwe bafite ibibazo byimvune.
ni umukino utegerejwe kuri uyu wa gatatu kuri sitade ya Kigali i nyamirambo ku isaha yi saa kenda zuzuye naho umukino wo kwishyura utegerejwe kuwa kane w’icyumweru gitaha.
Amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa kabiri: