Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakoze imyitozo ya nyuma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ku kibuga cya Shyorongi, yitegura Imikino ya Gisirikare izatangira kuwa mbere w’icyumweru gitaha Tariki ya 12 Kanama 2019 mu gihugu cya Kenya.
Abatoza bamaranye n’abakinnyi icyumweru, kuri uyu munsi wa nyuma w’imyitozo, bahisemo gukoresha iy’iganjemo guhererakanya umupira mu kibuga hagati, ndetse no gukoresha cyane impande.
Nyuma y’uko umwaka ushize utagendekeye neza iyi kipe, ubuyobozi bukaba bwarakoze impinduka nyinshi zitandukanye, haba mu bakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi ba tekinike, hagamijwe kubaka Ikipe yitezweho kuzatanga umusaruro, haba mu mikino ya Gisirikare, irushanwa Agaciro Football Tournament rizabanziriza Shampiyona, Azam Rwanda Premier League ndetse n’Igikombe cy’Amahoro bizakinwa umwaka utaha.


Iyi mikino ifite kinini isobanuye ku Ikipe ya Gisirikare, dore ko ihuza amakipe ya Gisirikare agize Akarere k’Iburasirazuba aho hakinwa imikino itandukanye. Ku rundi ruhande Abatoza ndetse n’Ubuyobozi, iyi Mikino bakaba bayifata nk’imyitozo ndetse yanakwerekana igipimo nyir’izina cya APR FC nshya, nyuma yo kuviramo muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup 2019.
Rutahizamu Sugira Ernest aganira n’Umunyamakuru wa APR FC, akaba yatangaje ko batagiye gutembera ahubwo ari ukugarukana iki gikombe.
Yagize ati: ‘’ Icyo navuga ni uko twiteguye neza, dutumwe igikombe na RDF kandi ikitujyanye ni ukugitwara, kugira ngo Igihugu cyacu gikomeze kigire ishema mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Uyu musore w’imyaka 28 kandi, yanatangaje ko yagarutse mu bihe bye byiza ku buryo yiteguye kwitwara neza haba mu Mikino ya Gisirikare ndetse no mu mwaka utaha wa Shampiyona.
Ati: ‘’By’umwihariko kuri njye maze kugaruka mu bihe byanjye byiza bizira imvune za buri munsi, cyane ko n’imyitozo ndi kuyikora ijana ku ijana, niteguye neza, meze neza Imana nimfasha umwaka utaha uzagenda neza nk’uko nanjye mbyifuza, ibyo mfite byose nzabitanga. Icyo mpanze amaso ni ukuba nahesha ibikombe APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, dore ko ari cyo mbazwa nka Rutahizamu.’’






