Nyuma yo kwegukana igikombe cy’Intwari 2019 baheruka gutwara batsinze Rayon Sports tariki ya 1 Gashyantare 2019, kuri Tennis Club-Nyarutarama guhera mu gica munsi cy’iki Cyumweru tariki ya 3 Gashyantare 2019, abayobozi n’abakinnyi ba APR FC bahuriye mu gikorwa cyo kwishimira iki gikombe.
Abakunzi ba APR FC nibo babimburiye abandi bose kugira icyo bavuga, bagiye bahabwa umwanya, bashimira cyane abakinnyi uburyo bakoze ibishoboka bagatwara igikombe igikombe cy’Intwari.
Nyuma ya y’abakunzi ba APR FC, hakurikiyeho abakinnyi aho buri mukinnyi yahawe umwanya agira icyo avuga. Issa Bigirimana umukinnyi ukunze kuba imbogamizi kuri Rayon Sports yijeje abakunzi ba APR FC ko azabatsindira ikindi gitego mu mikino yo kwishyura nibahura na Rayon Sports.
Naho Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC yafashe umwanya ashima cyane abayobozi b’ikipe ya APR FC, abafana n’abakinnyi muri rusange aba ayoboye mu kibuga. Mugiraneza yavuze ko ubu muri APR FC ari amahoro ariko kandi aboneraho n’umwanya wo kunenga abakunzi ba APR FC bakunze kwibasira umutoza Jimmy Mulisa bavuga ko atari ku rwego rwo gutoza ikipe ya APR FC mu gihe nk’abakinnyi bo babona nta kibazo.
Muri ibi birori kandi, abakozi ba Tennis Club-Nyarutarama bashimye ikipe ya APR FC bayiha umutsima w’ibyishimo banashima Nshuti Dominique Savio watsinze igitego cyahesheje ikipe ya APR FC igikombe cy’Intwari 2019, ndetse banashima umutoza Jimmy Mulisa.
Nyuma yo gukata umutsima, Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yafashe umwanya atangira ashima abayobozi ba APR FC, abafana n’abakinnyi bose uburyo bakomeje kwitwara ndetse no kwihangana mu gihe amanota aba yabuze. Mulisa yavuze ko iyo APR FC yatsinzwe cyangwa ikabura amanota atatu bigera aho abura ibitotsi. Gusa ngo kuba yaragiye aca mu bihugu bitandukanye ku isi ahura n’ibibazo bitandukanye, nibyo bimufasha kumenya uko yihanganira ibibazo yahura nabyo mu kazi.
Mu gusoza ibi birori, Gen.Mubaraka Muganga visi perezida wa APR FC akaba n’umuyobozi w’ingabo mu mujyi wa Kigali n’intara y’iburasirazuba, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, nawe yatangiye ashima abakinnyi ikipe ya APR FC ifite muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019.
Gusa mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Gen.Mubaraka umuyobozi wungirije muri APR FC yavuze ko muri iyi minsi hari amakuru yumva havugwa ko hari abakinnyi bavuye muri APR FC bakajya mu makipe atandukanye yo mu Rwanda bakaba benda kugaruka. Yavuze ko ari ibintu bidashoboka.
“Umukinnyi mwiza wese mu Rwanda ari umunyarwanda nta kizamubuza kuza muri APR FC kuko dutanga ayo mahirwe, umwiza wese ushoboka muzamubona muri APR FC. Abagiye bakajya batubeshya ngo babibye barabatwara, bazagende bagiye bagume iyo muri izo kipe zindi. Duha amahirwe umukinnyi yo kujya hanze, agiye hanze yagaruka”. Gen.Mubaraka
Gen.Mubaraka kandi yakuriye inzira ku murima abakinnyi bavuye muri APR FC avuga ko hari abakinnyi bavuye muri APR FC bakajya mu yandi makipe yo mu Rwanda kuri ubu bakaba bari gukomanga bifuza kuyigarukamo. Gusa ngo usibye kubafasha bisanzwe nk’uko bafasha undi wese, naho ubundi ngo ntibishoboka ko bagarurwa muri APR FC nk’abakinnyi.
“Iyo agiye aba agiye ntabwo aba akiri mu muryango. Twabafasha nk’uko twafasha n’undi kuko nta kibazo tugirana nabo, ariko nk’abamaze iminsi bakomanga ntawe tuzemerera. Ndavuga mu ikipe zo mu Rwanda simvuga hanze. Hanze kuko baba baragiye kudusakira amaboko turabemera”. Gen.Mubaraka
Gen.Mubaraka Muganga yavuze ko mbere y’uko imikino yo kwishyura ya shampiyona yenda gutangira ashima abakinnyi APR FC yitabaje mu mikino ibanza kandi akaba yijeje abafana ko mbere y’uko imikino itangira, bazongeramo abakinnyi babiri beza bazazana izindi mbaraga mu ikipe ishaka igikombe icyo ari cyo cyose gicaracara.