E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yakiriye ibikoresho bishya izatangirana umwaka w’imikino wa 2020-21

Kuri uyu wa Kabiri iya 01 Ukuboza, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakiriye ibikoresho bishya ndetse imurika bimwe izatangirana umwaka utaha w’imikino wa 2020-21.

Ni ibikoresho byiganjemo imyambaro ikipe izajya yambara haba mu myitozo, mu mikino itandukanye, hanze y’ikibuga, no mu ngendo izajya ikora. Harimo n’ibindi bikoresho bigezweho by’ikoranabuhanga bizajya bifasha ikipe kunoza imyitozo yayo ya buri munsi.

Ibi bikoresho byose bikaba byarakozwe n’uruganda rwa Kappa rufite icyicaro mu gihugu cy’Ubutaliyani ndetse ruzwiho kwambika amakipe atandukanye akomeye ku isi.

Ni ibikoresho bitandukanye ikipe izajya ikoresha mu buzima bwa buri munsi
Yakozwe n’uruganda rwa Kappa rwambika amwe mu makipe akomeye ku isi

Ikipe y’ingabo z’igihugu yari isanzwe yambara imyenda yakozwe n’inganda zitandukanye nka Adidas, Errea na Macron.

Kubera guhurirana n’urugendo ikipe igiyemo mu gihugu cya Kenya gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions league na Gor Mahia, turisegura ko mu gihe cya vuba ku mugaragaro abakunzi b’ ikipe n’itangazamakuru bazerekwa ibi bikoresho na nomero abakinnyi bazajya bambara.

Imyenda y’imyitozo n’iyo gukinana
Harimo n’ibyifashishwa mu ngendo zitandukanye

Abayobozi ba APR F.C barashimira byimazeyo Ubuyobozi bukuru bw’ Ingabo z’ Igihugu budahwema gushyigikira iyi Ikipe nayo irasezeranya ibyishimo n’intsinzi iteka.

Harimo inkweto zo kwambara hanze y’ikibuga
Izo kwambara mu ngendo
Imyenda yo gukinana

Leave a Reply

Your email address will not be published.