E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yagarutse i Kigali ivuye muri Kenya

Kuri iki Cyumweru saa tanu n’iminota 20, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ivuye i Nairobi muri Kenya aho yasezerewe na Gor Mahia ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league.

Ikipe yahagurutse i Nairobi na Rwandair ya saa yine zuzuye ikora urugendo rw’isaha n’iminota 20. Umukino ubanza APR FC yatsinze Gor Mahia ibitego 2-1 mu gihe uwo kwishyura Gor Mahia yatsinze APR FC ibitego 3-1.

Kapiteni Manzi Thierry
Rutahizamu Tuyisenge Jacques

Ikipe yahise ikomereza mu mwiherero i Shyorongi aho abakozi biose bagiye gupimwa COVID-19 ndetse no kwitegura shampiyona aho izahita icakirana na Kiyovu Sports tariki 11 Ukuboza kuri Stade ya Kigali.

Imikino ibiri ya mbere ya shampiyona uwari kuyihuza na Musanze FC tariki ya 5 Ukuboza ndetse na Gorilla FC tariki ya 8 Ukuboza yombi yarasubitswe.

Imikino ibiri ibanza ya shampiyona ntabwo APR FC izayikina izagaruka kuwa gatatu na Kiyovu Sports

Amafoto y’ikipe isesekara ku kibuga cy’indege:

Nsanzimfura Keddy
Ndayishimiye Dieudonne
Omborenga Fitina
Mutsinzi Ange
Niyomugabo Claude
Mupenzi Eto
Bizimana Yannick
Ruboneka Jean Bosco
Manishimwe Djabel
Rwabugiri Umar

Umutoza wungirije Pablo Morchon na rutahizamu Danny Usengimana
Umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex
Abakinnyi binjira mu modoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *