Ikipe y’ingabo z’igihugu ishyize hanze abakinnyi 18 bitabajwe mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona, APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona yakiriyemo Police FC ya kabiri. Myugariro Mutsinzi Ange akaba atari bugaragare kuri uyu mukino kubera imvune yahuriye nayo mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Omborenga Fitina ufite amakarita atukura, abandi bose bakaba biteguye neza.