Ikipe y’ingabo z’igihugu igiye kwitabaza abakinnyi 24 ku mukino wa gicuti wa cyenda iri bukinemo na Bugesera FC kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020.
Abakinnyi bane babanjemo mu mukino wahuje Amavubi na Cape-Vert ari bo Kapiteni Manzi Thierry, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel na Tuyisenge Jacques, ntibari bugaragare muri uyu mukino, mu gihe abatarawukinnye ari bo myugariro Mutsinzi Ange na Manishimwe Djabel ukina hagati bo bari bubanzemo.