E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC uyu munsi irakorera i Shyorongi imyitozo ibanziriza iya nyuma

Ikipe ya APR FC imaze iminsi yitegura umukino wa Total CAF Champions League uzayihuza na Club Africain yo muri Tunisia, APR FC ikaba ku munsi w’ejo aribwo yasoje gukorera imyitozo kuri stade ya Kigali.

APR FC nk’ikipe iri mu rugo yahawe amahirwe yo kwitoreza ku kibuga cya stade ya Kigali i Nyamirambo, ari nacyo izakiniraho na Club Africain kuri uyu wa Gatatu, iminsi ine APR FC yahawe yo kwitoreza kuri iki kibuga, ikaba iri burarangiye ku munsi w’ejo ku Cyumweru, ndetse n’imyitozo ya nyuma ikazayikorera i Shyorongi ku munsi w’ejo.

Kugeza ubu abakinnyi bose bameze neza nta mvune n’imwe iri muri APR, uyu munsi bakaba bari bukore imyitozo ibanzirora iya nyuma inshuro imwe saa y’ine (100h00′) i Shyorongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.