E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC Rwamagana Fan Club iribanda ku kongera umubare w’abafana

APR FC Rwamagana Fan Club yashinzwe mu Ukwakira 2020, nyuma y’ukwezi kumwe gusa nibwo yashyiriweho ubuyobozi buashya ndetse n’ingamba nshya bazakurikiza muri 2021.

Iyi Fan Club yatangiranye abafana 42, ifite ingamba zo kongera umubare bakora ubukangurambaga ndetse n’ibikorwa by’urukundo.

Aganira na APR FC Website, Gasana Jean Yves umuyobozi wayo akaba yatubwiye mu buryo burambuye uko babayeho muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’uko bari gukora nka Fan Club.
Yagize ati: ”Mu bihe nkibi kimwe n’abandi banyarwanda twese dushishikajwe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19 kugira ngo turebe ko yarangira ibintu byose bigasubira nk’uko byari bimeze kandi nitwe tugomba kubigiramo uruhare.”

”Nta bikorwa bidasanzwe twakoze icyakora kuko twazitiwe na COVID-19, gusa twibanze ku kubanza kongera umubare w’abafana bagize Rwamagana Fan Club, dukora ubukangurambaga ndetse tununguka abafana bandi bavuye mu yandi makipe bahisemo gufana APR FC.”

Perezida wa APR FC Rwamagana Fan Club, Gasana Jean Yves ubwo yasuraga ibiro bya APR FC (Ifoto yafashwe muri Mutarama 2019)

Ibikorwa bateganya gukora.

Gasana yagize ati: ”Twebwe nka Fan Club ikiri nshyashya ubu ibikorwa duteganya muri uyu mwaka dutangiye wa 2021, ni ibikorwa by’urukundo ariko bihereye muri twebwe ubwacu kuko tugomba gufashanya tukazamurana kugira ngo twese birusheho kudutera ishema n’imbaraga zo kurushaho gukunda no gushyigikira ikipe yacu cyane ko APR FC ari umuryango.”

Leave a Reply

Your email address will not be published.