E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC Rubavu Fan Club ikomeje kuremera abatishoboye no kubatangira Mutuelle de santé

APR FC Rubavu Fan Club ikomeje ibikorwa by’ubugiraneza mu gihe shampiyona y’umupira w’amaguru yahagaze, iremera abayigize batishoboye ndetse no kubafasha kubatangira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé).

Umuyobozi w’iyi Fan Club, Iyagaba Abdoul aganira na APR FC Website yatubwiye ko bakora ibi bikorwa kubera ko hari abanyamuryango babo batishoboye ariko bagomba kugerwaho n’ibyiza byo gufana ikipe nziza ya APR FC.

Yagize ati: ”Nka komite ya Fan Club ya Rubavu mpagarariye tumeze neza, kubera ikibazo COVID-19 tuvugana n’abafana bacu kuri telefoni kuko gusurana bidashoboka, tukababaza amakuru kandi muri rusage twese tumeze neza.”

”Muri ibi bihe bitoroshye twatewe n’icyorezo dukomeje kuremera bamwe mu bafana bacu batishoboye tukabafasha tubagenera ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibindi bya nkenerwa muri rusange. Twese siko tunganya ubushobozi, abahawe umugisha bakagira icyo bafashisha abagenzi babo baritanga kugira go n’abo batishoboye bagerweho n’ibyiza byo kuba umufana w’ikipe nziza ya APR FC.”

Iyagaba Addoul umuyobozi wa APR FC Rubavu Fan Club
Baterwa ishema no kwitwa abafana ba APR FC (Iyi foto yafashwe mu Ukwakira 2019)

Yakomeje agira ati: ”Buri mwaka tugira ibikorwa byo gufasha abatishoboye nka komite ndetse n’abanyamuryango twishakamo ubushobozi. Mu mwaka ushize wa 2020 twishyuriye abafana bagenzi bacu 86 ubwisungane mu kwivuza, ubu iyo bakeneye serivisi zo kwa muganga bihutira kujyayo kandi bafite ubuzima buzira umuze. Tuzakomeza ibi bikorwa kuko umwaka warangiye turebe n’abandi barenze aba twafasha.”

Biganjemo abahuliga (Iyi foto yafashwe mu Ukwakira 2019)
Uretse gushyigikira APR FC, bakora n’ibikorwa by’ubugiraneza (Iyi foto yafashwe mu Ukwakira 2019)

APR FC Rubavu Fan Club yashinzwe mu 2000 ikaba ifite abanyamuryango 238 bazwi ndetse n’abandi komite iteganya kuzinjiza igihe icyorezo kizaba gitsinzwe burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.