Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC Kuri uyu wa Kabiri bwamenyesheje Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ko APR FC itazitabira Irushanwa ry’AGACIRO Football Tournament 2019 riteganyijwe gukinwa ku matariki ya 12, 14 ndetse na 25 Nzeri 2019.
Nk’uko byamenyeshejwe Ferwafa mu Ibaruwa yasinyweho n’umunyamabanga mukuru Lt. Col Sekaramba Sylvestre, hari impamvu zitandukanye zitumye APR FC ititabira iri rushanwa harimo imvune abakinnyi bakuye mu mikino ya Gisirikare iheruka gusozwa muri Kenya ndetse no kuba benshi mu bakinnyi bazaba bari mu Ikipe y’Igihugu bityo bikaba bitakoroha ko bakina muri iyi mikino yegeranye.


Hejuru y’ibi, APR FC ifite abakinnyi umunani bashobora no kwiyongeraho abandi, bazaba bari gutanga umusanzu mu Ikipe y’Igihugu mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi cya 2022 ndetse no mu mukino wo gushaka itike yo kujya muri CHAN 2020 U Rwanda ruzahuriramo na Ethiopie.
Aba bakaba barimo, Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Butera Andrew, Niyonzima Oliver Sefu, Manishimwe Djabel ndetse na Sugira Ernest.

Ba rutahizamu Nshuti Innocent na Nizeyimana Djuma bafite ibibazo bitandukanye by’imvune byanatumye batagaragara mu mikino ya Gisirikare, kongeraho Meddy Mushimiyimana wayivunikiyemo akaba akitabwaho n’abaganga.
Izi mpamvu zikaba ari zo zitumye APR FC itazitabira iri rushanwa ry’Agaciro Football Tournament 2019.
