
Itsinda ry’abafana ba APR FC mu karere ka Ngoma, rikomeje gukora ibikorwa by’ubugiraneza no gushishikariza abarigize ndetse n’abanyarwanda bose kwirinda COVID-19 mu gihe shampiyona yahagaze kubera iki cyorezo cyugarije isi.
APR FC Ngoma Fan Club yavutse muri 2017 igizwe n’abafana 500 bazwi, bakomeje gukora ibi bikorwa byose ari nako bagura iyi Fan Club binjza abandi banyamuryango kugira ngo shampiyona izajye gusubukurwa bafite imbaraga zirezeho.
Umuyobozi w’iyi Fan Club, Mpongano Silas atangaza ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyakwaduka baticaye ahubwo bakomeje kwahura ibikorwa ndetse no gufasha bamwe mu bagize APR FC Ngoma Fan Club mu rwego rwo kubarmera.
Yagize ati: ”Mu bihe nk’ibi bitoroheye isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, Fan Club ya Ngoma turabizi ko bitoroshye kuri bamwe muri bagenzi bacu ku bijyanye n’imibereho, icyo twakoze kandi tugikomeza gukora ni ugufashanya mu bushobozi bwacu uko dushoboye twita kuri bagenzi bacu bagizweho ingaruka n’icyorezo.”
”Nubwo nta mikino iri gukinwa ngo tube twagaragara kuri za stade, ubu dushishikajwe n’iterambere rya Fan Club kuko umunsi ku wundi dukora inama kuri za telefone ngendanwa ari nako tdusaba abantu kwirinda COVID-19.”


Basanzwe bagira ibikorwa ngaruka mwaka ndetse hari n’ibyo bagamije
Ygaize ati: ”Ubusanzwe tugira ibikorwa ngaruka mwaka dukora ariko uyu mwaka ibikorwa dushaka gukora ni ukwagura ibikorwa bya Fanclub yacu twegera abafana mu mirenge itandukanye kuva muri Kayonza kugeza muri Kirehe.”
”Hano hari abafana benshi cyane bakunda APR FC ariko batari muri Fan Clubs ndetse batabona uko bagera kuri Stade ngo bashyigikire ikipe yabo, dutegereje ko icyorezo gicogora maze tukabinjiza muri Fan Club ku buryo buri mukino APR FC yakiriye tuzajya tumanukana imodoka zitari munsi y’enye zije gushyigikira ikipe yacu dukunda.”

