E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itsinzwe umukino wayo wa kabiri muri CECAFA Kagame Cup na Simba yo muri Tanzania

APR FC nyuma yo kudahirwa n’umukino wa mbere ubwo yatsindwaga na Singida, kuri uyu wa mbere yongeye gutsindwa na Simba bibiri kuri kimwe, mu mukino wayo wa kabiri muri CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka.

APR FC nyuma yo gutsindwa na Singida umukino wa mbere nabwo bibiri kuri kimwe,  bukeye bwaho yahise itangira kwiyegura uyu mukino wayihuje na Simba, ariko n’ubwo yawiteguraga, ntiyari ifite bamwe mu nkingi zayo za mwamba na Muhadjili na Kimenyi bombi basanzwe babanzamo.

APR FC yaje muri uyu mukino isabwa gutsinda cyangwa ikanganya byibura bikaba byayihesha amahirwe yo gukomeza muri 1/4 mu gihe yaba yatsinze Dakadaha yo muri Somaria mu mukino wa gatatu kuri bo.

APR FC yaje izi ibi niyo mpamvu yatanze Simba kwinjira mu mukino ndetse yiharira igice cya mbere cyose ndetse wabonaga ko yari ifite amahirwe yo kuba yabona amanota atatu ariko APR yagowe cyane bikomeye no kubyaza umusaruro uburyo bwiza bagiye babona ndetse igice cya mbere kirangira nta kipe n’imwe ibashije kubona igitego.

Igice cya kabiri nabwo APR yatagiye yataka cyane gusa Simba nayo yaje muri iki gice cya kabiri yahinduye uburyo yakinagamo mu gice cya mbere, gusa ntibyatwaye umwanye muremure kuri APR kubona igitego kuko ku munota 53″ Nkinzingabo Fiston yaboneye APR igitego kimewe rukumb yatsinze muri uyu mukino.

Iki gitego cya APR cyabaye nkigikangura ikipe ya Simba, kuko nayo yaje kuko yaje kugombora iki gitego ndetse ibona n’icyakabiri yatsinze kuri penarite mu minota ya nyuma y’uyu mukino. Gutsindwa bwa ka iri kuri APR byatumye ishyirwa mu mibare igoye kuba yabona itike yo gukomeza muri 1/4 dore ko biyisiyaba gutsi da Dakadaha yo muri Somaria byanze bikunze ubundi igategereza uko muyandi tsinda bihagaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published.