Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, cyabonetse ku munota wa kabirigusa gitsinzwe na rutahizamu Oscar Wamalwa nicyo gihesheje ikipe ya Ulinzi Stara yari ihagarariyeingabo za Kenya KDF kuza ku mwanya wa kabiri, inyuma y’u Rwanda rwabaye urwa mbere n’amanota icyenda.
Ni umukino ikipe ya APR FC ihagarariye RDF yakinnye yamaze kwegukana igikombe, nyuma y’uko kuwa Kane Tanzania itsinzwe na Uganda ibitego 2-0
Ni umukino umutoza Muhamed Adil Errade atigeze ahinduramo uburyo bw’imikinire, aho inyuma hari ba myugariro bane imbere y’abo hari umwe hagati batatu, mu gihe utaha izamu yari umwe (4-1-3-1)
Manzi Thierry Kapiteni w’iyi kipe, yavuze ko mbere na mbere bashimira Imana ko ieushanwa ryagenze neza, kuva ritangiye kugeza ubu rigeze ku musozo waryo gusa ngo bababajwe cyane no gutsindwa uyu mukino ngo bifuzaga kuwutsinda bagasoza irishanwa batsinzwe.
Ati: “Ndashimira Imana ko irushanwa ryagenze neza kuva ritangira kugeza ku musozo waryo gusa sinabura kukubwira ko tubabajwe cyane no gutsindwa uyu mukino twifuzaga kuwutsinda tugasoza iri rushanwa tudatsinzwe umukino n’umwe gusa nta kundi umupira nuko.”
Manzi yakomeje avuga ko nubwo batsinzwe umukino wa nyuma ngo gusa ngo intego yari yabazanye bayigezeho, aboneraho no gushimira cyane abakinnyi bose ubwitange bagaragaje ndetse anashimira n’abayobozi bari kumwe muri aya marushanwa.
Ati: “Ndagira ngo mbanze nshimire cyane abakinnyi bose ubwitange bagaragaje n’ubwo dutsinzwe uyu mukino, ariko intego yatuzanye twayigezeho. Ndagira ngo nshimire cyane kandi abayobozi twari kumwe muri aya marushanwa, batubaye hafi cyane badufasha gusohoza ubutumwa twari twatumwe.”
Umutoza Muhamed yagiye yakoze impinduka zitandukanye, aho kwikubitiro yakuyemo Manishimwe Djabel ashyiramo Butera Abdrew, mu gihe Usengimana Dany yasimbuwe na Mugunga Yves naho Nkomezi Alex asimburwa na Niyomugabo Claude.
Dore uko amakipe yakurikiranye
Rwanda amanota 9
Kenya amanota 7
Tanzania amanota 6
Uganda amanota 4
Burundi amanota 3