Ikipe ya Mukura Victory Sport yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Mutarama 2019.
Ni igitego cyabonetse ku munota wa 23’ kuri penaliti yatewe na Duhayindavyi Gael nyuma yuko Rugwiro Herve yari akoreye ikosa kuri Twizerimana Onesme mu rubuga rw’amahina. Aha Rugwiro yahise ahabonera ikarita y’umuhondo.
N’umukino ikipe ya APR FC yakinaga yagaruye Sugira Ernest wagiye mu kibuga ku munota wa 68’ asimbuye Issa Bigirimana nyuma y’umwaka n’igice yari amaze adakina. APR kandi yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi nka Iranzi Jean Claude na Hakizimana Muhadjiri batanagaragaye muri 18 bari biyambajwe muri uy mukino.
Nyuma yo gutakaza aya manota, APR FC iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 26 mu mikino 11 mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 25 mu mikino icyenda (9). Ikaba igomba gutangira kwitegura umukino uzayihuza na Muhanga mu mpera z’iki cyumweru.