Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 13 Nzeri, nibwo igikombe cy’Agaciro Football Tournament 2019 kiri kuba ku nshuro ya gatanu cyatangiye kuri Stade Amahoro i Remera, umukino wa mbere APR FC ikaba yawutsinzwe na Mukura Victory Sports kuri penaliti 3-2 nyuma y’uko amakipe anganyije ibitego 2-2.
Ni umukino watangiye ikipe ya Mukura Victory Sports ihanahana neza ndetse igerageza n’uburyo bubyara ibitego, byaje no kuyihira kuko munota wa 25 gusa Senzira Mansoul yazamukanye umupira awuhereza umunya-Nigeria Nwosu Samuel nawe aboneza mu izamu umupira ryari ririnzwe na Ntwali Fiacle, utashoboye kuwugarura igitego cya mbere kiba kirinjiye.


Ikipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura, Ishimwe Kevin azamukana umupira acenga ba myugariro babiri ba Mukura VS ariko awuteye mu izamu ugarurwa n’umunyezamu Gerrard Bikorimana. APR FC yakomeje gupfusha ubusa uburyo butandukanye kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri umutoza Erradi Adil Mohamed, yakoze impinduka nyinshi zagombaga kwishyura igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere ndetse zigatahana intsinzi. Manishimwe Djabel, Manzi Thierry, Mushimiyimana Muhammed na Ombolenga Fitina basimbuye Nshimiyimana Yunusu, Mugunga Yves, Rwabuhihi Placide na Bukuru Christopher.


Impinduka umutoza Adil yakoze zaje kumuhira kuko nyuma y’iminota itatu gusa ku munota wa 48, ku mupira wazamukanywe na Fitina Ombolenga awuhindura imbere y’izamu ukurwamo na Gerrard Bikorimana arawugarura awusubiza mu rubuga rw’amahina uhura na Danny Usengimana nawe utazuyaje kuwuboneza mu izamu maze yishyurira APR FC igitego cya mbere.
Ku munota wa 64, Byiringiro Rague yaboneye APR FC igitego cya kabiri, ubwo yafataga umupira ku ruhande rw’iburyo agacenga Senzira Mansoul na Ngirimana Alexis ateresha ukuguru k’imoso umupira uruhukira mu rushundura.






Nyuma y’umunota umwe gusa, nibwo Mukura yabonye igitego cyo kunganya ubwo Ntwali Evode yarekuraga ishoti hanze y’urubuga rw’amahina rikaruhukira mu izamu. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje kurema uburyo bubyara ibitego ari nako yotsa igitutu Mukura VS ibifashijwemo cyane n’abasore bo ku mpande barimo Ishimwe Kevin, Byiringiro Rague, Niyomugabo Claude ndetse na Ombolenga Fitina wageragezaga kuzamuka cyane ashaka igitego cy’intsinzi, gusa ntibyaje gutanga umusaruro kuko amakipe yombi yarangije iminota 90 anganya ibitego 2-2.

Penaliti nizo zaje kuba kamarampaka, APR FC yaje kwinjiza ebyiri zatewe na Ishimwe Kevin ndetse na Ombolenga Fitina, mu gihe Mukura yo yinjije eshatu zatewe na Olih Jacques, Nwosu Samuel, Rugirayabo Hassan.
Ku cyumweru Tariki 15 Nzeri kuri Stade Amahoro, APR FC ikaba izakinira umwanya wa gatatu na Police FC, nayo yasezerewe na Rayon Sportskuri uyu wa Gatanu kuri penaliti 4-3.






