Ikipe ya Kiyovu Sport itsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022.
Ni ibitego byabonetse ku munota wa 15’ kuri penaliti, icya kabiri gitsindwa ku munota wa 29′ mu gihe igitego cya APR FC cyo cyatsinzwe ku munota wa 59′ umukino urangira ikipe ya Kiyovu Sports yegukanye amanota atatu ku ntsinzi ya 2-1.
Nyuma yo gutakaza aya manota, APR FC iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 60 mu mikino 27 aho inganya amanota na Kiyovu Sports ariko APR FC ikaba izigamye ibitego 2. Ikaba igomba gutangira kwitegura umukino wo kwishyura wa ½ w’igikombe cy’Amahoro uzayihuza na Rayon Sports tariki 19 Gicurasi.