E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itsinzwe na AS Kigali itakaza umwanya wa mbere

APR FC itsinzwe na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi akinira umupira hagati cyane gusa APR FC yaje gusa nitanga AS Kigali kwinjira mu mukino gusa uburyo yabashije kubona mu minota mike inanirwa kububyaza umusaruro, ibi byahaye imbara nyinsi ikipe ya AS Kigali nyuma yo guhushwa ibitego maze nayo isa nikangutse itangira kwataka, ntibyatinze kuko byaje kuyihira ku munota wa 35 Ngandu Omar yafunguye amazamu ku mupira mwiza wari utewe uvuye muri koroneri, APR  yakoze ibishoboka byose ngo byibura bajye kuruhuka bagombiye igitego batsinzwe ariko biranga birangira igice cya mbere ari 1-0.

Igice cya kabiri, bamwe mu bakurikiranye uyu mukino bemezaga ko APR FC igiye guhindura ibintu kuko banabivugaga bakurije uko APR yatangiye yataka cyane ubona ko ishaka kugombora igitego, gusa ikibazo cyo kubyaza umusaruro amahirwe bagiye babona gikomeza kubabera imbogamizi. Ibi byose byatumye umutoza Petrović atangira gukora impinduka akuriramo icyarimwe abasore babiri Savio na Iranzi basimburwa na Maxime ndetse na Issa kugira ngo arebe ko baza bakongera imbaraga mu busatirizi byibura bikaba byafasha APR kubona igitego.

APR FC yakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ibone igitego dore ko AS Kigali  yari imaze kubona ikarita y’umutuku yahawe Ndahinduka Michel, ibi byatumye AS Kigali ijya kugarira kugira ngo irinde igitego cyayo. AS Kigali yongeye gutungura APR ubwo ku munota wa 74 yayitsindaga igitego cya kabiri nabwo ku mupira mwiza wari utewe uvuye kuri kufura maze Ally Niyonzima yongera kunyeganyeza inshundu z’izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves. APR FC yakomeje gushakisha uburyo yabonamo igitego niko kuzanamo undi mwataka Nshuti Inmocent asimbura Muhadjili gusa nabwo biranga birangira amanota atatu yegukanywe na AS Kigali itsinze ibitego 2-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published.