
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-2023 yatangiraga, ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa mbere wa shampiyona na Musanze FC, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda ibitego 2-1.
Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sakumi n’ebyiri n’igice (18h30) ibitego bya APR FC byatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 45′ naho icya kabiri gitsindwa na Bizimana Yannick ku munota 90′ mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Musanze cyatsinzwe na Peter Agbrevor ku munota wa 38.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 08 Nzeri aho izakirwa n’ikipe ya Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona umukino uzabera kuri sitade ya Bugesera mu karere ka Bugesera saa cyenda zuzuye.