Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino ubanza wa ¼ w’igikombe cy’Amahoro na Marines FC, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda ibitego 2-0.
Ni umukino wabereye kuri stade Umuganda i Rubavu, ari naho ikipe ya Marines FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda (15h00) ibitego bya APR FC byatsinzwe na Kwitonda Alain Baca ku munota wa 14′ na 40′
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga ku Cyumweru tariki 1 Gicurasi aho izakira ikipe ya Etoile de l’Est mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.