E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itsinze Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’amakipe umunani


ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’amakipe umunani na Rayon Sports, iyitsinda igitego kimwe ku busa.

Ni umukino wabereye mu karere ka Bugesera kuri stade Bugeseea, ari naho ikipe ya Rayon Sports yakirira imikino yayo ya shampiyona 2020-2021, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n’igice, ikipe y’ingabo z’igihugu yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze neza inzira igana ku gikombe cya shampiyona, ni nako bije kuyikundira ibasha gutahana amanota atatu itsinze Rayon Sports ifitego 1-0.

Igitego kimwe rukumbi cya APR FC cyabontse muri uyu mukino, cyatsinzwe na Ishimwe Anicet ku munota wa 90′

Tubibutse ko amakipe yazamutse mu matsinda yose uko ari umunani, agomba guhura izaba ifite amanota menshi kurusha izindi ikaba ariyo izahabwa igikombe cya shampiyona 2020-2021. APR FC ikaba izasubira mu kibuga kuwa Gatandatu yakira n’ikipe ya Marines FC umukino uzabera mu karere ka Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.