E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itsinze Police FC mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’amakipe umunani

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa kane wa shampiyona y’amakipe umunani na Police FC, iyitsinda ibitego bitatu ku busa.

Ni umukino wabereye mu karere ka Huye kuri stade Huye, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo ya shampiyona, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye, ikipe y’ingabo z’igihugu yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze neza inzira igana ku gikombe cya shampiyona, ni nako bije kuyikundira ibasha gutahana amanota atatu itsinze Police FC ibitego 3-0.

Ibitego bitatu bya APR FC byabontse muri uyu mukino, byatsinzwe na Omborenga Fitina ku munota wa 66′ Mugunga Yves ku munota wa 75′ na 84′

Tubibutse ko amakipe yazamutse mu matsinda yose uko ari umunani, agomba guhura izaba ifite amanota menshi kurusha izindi ikaba ariyo izahabwa igikombe cya shampiyona 2020-2021. APR FC ikaba izasubira mu kibuga kuwa Gatatu yakirwa n’ikipe ya Rayon Sports umukino uzabera mu karere ka Bugesera.

Leave a Reply

Your email address will not be published.