Igitego 1-0 kubusa cya Mustinze Ange nicyo gifashije APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota cumi n’arindwi nyuma yo gukura amanota atatu kuri Mukura VS mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona wakiniwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
APR FC yihariye umupira mu minota myinshi y’umukino, yagiye ibona uburyo bwinshi butandukanye bwashoboraga kuyihesha igitego mu minota ya mbere, ariko igorwa cyane no kubyaza umusaruro ubwo burya bwiza yagiye ibona.
Ku munota wa 72′ Byiringiro Lague yazamukanye umupira acenga ba myugariro ba Mukura gusa babasha gukiza izamu ryabo umupira bawushyira muri koruneri ati nayo yaje kuvamo igitego cya myugariro Mutsinzi Ange kuri koruneri yari itewe neza na Nizeyimana Djuma maze Ange aboneza neza mu rushundura n’umutwe.
Mu gice cya kabiri APR FC yagiye ikora impinduka zitandukanye, aho Niyonzima Djuma yasimbuye Manishimwe Djabel, Nshuti Innocent asimbura Usengimana Dany naho Butera Andrew asimbura Bukuru Christophe.
Ikipe ya Mukura VS nayo yagiye ibona uburyo bwinshi muri uyu mukino, bwashoboraga kuvamo igitego ariko umunyezamu Rwabugiri Umar n’abamyugariro bagenda bakora akazi gakomeye babasha kugarira neza . APR FC nayo yakomeje gushakisha ikindi gitego gusa uburyo bwinshi bwiza yagiye ibona mu gice cya kabira ntiyabasha kububyaza umusaruro.
Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agatenyo rwa shampiyona n’amanota cumi n’arindwi mu mikino irindwi imaze gukinwa muri shampiyona.