Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa cumi na gatatu wa shampiyona na Gorilla FC, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda Gorilla FC igitego 1-0.
Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sacyenda (15h00) igitego cya APR FC cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 61′ kuri penalite nyuma y’ikosa ryari rimaze gukorerwa kapiteni Jacques Tuyisenge.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga kuwa Gatandatu tariki 22Mutarama aho izakirwa n’ikipe ya AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya kigali i Nyamirambo saa cyenda zuzuye.