ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona na Gorilla FC, iyitsinda ibitego bitatu ku busa, amakipe yombi abarizwa mu itsinda A.
Ni umukino wabereye mu karere ka Bugesera kuri stade ya Bugesera, ari naho ikipe ya Gorilla FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye sasita n’igice, ikipe y’ingabo z’igihugu yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo isoze imikino yo mu matsinda ariyo iyoboye urutonde mu itsinda ryayo, ni nako bije kuyikundira ibasha gutahana amanota atatu y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona itsinze Gorilla FC ibitego 3-0.
Ibitego byabonetse muri uyu mukino, byatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku munota wa 4′ Manishimwe Djabel ku munota wa 87′ mu gihe ikindi cyatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 90′
Tubibutse ko ari shampiyona ikinwa mu buryo bw’amatsinda aho ikipe nka APR FC iri mu itsinda rya A ihuriyemo n’amakipe nka Bugesera AS Muhanga na Gorilla. APR FC ikaba ijose imikino yayo yo mu matsinda itsinze imikino yose ikaba ifite amanota cumi n’umunani.