Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa 28 wa shampiyona na Gorilla FC aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda ibitego 2-1.
Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sasita n’igice (12h30) ibitego bya APR FC byatsinzwe na Omborenga Fitina ku munota wa 67′ na Mugunga Yves ku munota wa 84′
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 4 Kamena aho izakira n’ikipe ya AS Kigali mu mukino w’ umunsi wa 29 wa shamoiyona umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda zuzuye.