E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itsinze Gor Mahia mu mukino ubanza wa CAF Champions league

Ikipe y’ingabo z’igihugu yitwaye neza mu mukino ubanza wa CAF Champions league, nyuma yo gutsinda Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1 kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.

Ibitego byahaye intsinzi APR FC batsinzwe na Niyonzima Olivier Seifu ku munota wa cyenda w’umukino mu gihe igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 64, ubwo Andrew Djuma yananirwaga gukuramo umupira wahinduwe na Omborenga Fitina wawuzamukanye awukuye ku murongo ugabanyamo ikibuga kabiri. Umunyezamu Dennis Oluoch yazamutse agerageza kuwukuramo ariko umbana muremure uruhukira mu rushundura.

Igitego kimwe rukumbi cya Gor Mahia cyatsinzwe na Kenneth Muguna ku munota wa 28′ w’umukino kuri coup franc yananiwe kugarurwa na Kapiteni Manzi Thierry maze umunyezamu Rwabugiri Umar agerageje kuwugarura ntiyawushyikira.

 

Muri uyu mukino, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 ari nabyo byatumye Mohammed Adil Erradi atangira gukora impinduka igice cya kabiri kigitangira, akuramo Buregeya Prince ashyiramo Byiringiro Lague waje kongera imbaraga mu busatirizi.
Ku munota wa 56 rutahizamu Jacques Tuyisenge yasimbuye Danny Usengimana, Ruboneka Jean Bosco asimbura Niyonzima Olivier Sefu ku munota wa 70.

Mohamed Adil Erradi umutoza wa APR FC yasoje gusimbuza akuramo Manishimwe Djabel ashyiramo Ishimwe Anicet ku munota wa 74′.
Nyuma yo kubona intsinzi mu mukino ubanza, ikipe y’Ingabo z’Igihugu iratangira kwitegura umukino wo kwishyura uzakinirwa i Nairobi muri Kenya tariki ya 4 Ukuboza 2020.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga:
Rwabugiri Omar 1, Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Buregeya Prince 18, Manzi Thierry 4 (C), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Niyonzima Olivier Sefu 21, Bukuru Christophe 15, Manishimwe Djabel 10, Bizimana Yannick 23 na Danny Usengimana 19.

Leave a Reply

Your email address will not be published.