APR FC yatsinze na Gasogi United ibitego 3-0 mu mukino wa gishuti wabaye uyu munsi kuwa Kabiri kuri stade ya Kicukiro, mbere yo guhura na Amagaju FC mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.
Nyuma yo kongeramo amaraso mashya, APR FC ikomeje kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona igomba gutangira mu cyumweru gitaha. APR ikaba ikoresheje iki kiruhuko, ikinamo imikino ibiri ya gishuti, uwo yatsinzwe na Marines FC 2-3 ndetse n’uwuyu munsi yakinnye na Gasogi United ikawutsinda 3-0.
N’umukino wa mbere wa Ally Niyonzima yakinnye ari muri APR FC, kuko umukino wa mbere wakinwe ataratangira imyitozo muri APR. Ally wanahiriwe n’uyu mukino, dore ko ari nawe wafunguye amazamu kuri kufura nziza yateye umupira uri muri metero nka 16 uvuye ku izamu, maze umupira awuboneza neza mu rushundura, ashimirwa cyane n’abafana ari nako bamuririmbaga bati: Ally, Ally, Ally…. Ngabonziza Albert niwe watsinze icya kabiri, naho Butera Andrew ashyiramo agashinguracumu.
Iyi mikino yombi yateguwe kugira ngo ifashe umutoza Zlatko Krmpotić kureba urwego rwa buri mukinnyi, yaba abashyashya ndetse n’abari bahasanzwe. Yari imukino kandi yo gufasha umutoza kureba ahagomba kongerwamo imbaraga no gukosora amakosa amwe n’amwe yabonye.
Nyuma y’iyi mikino yombi ya gishuti, APR FC igiye gukomeza kwitegura imikino yo kwishyira ya shampiyona, aho APR FC izatangira ihura na Amagaju FC mu cyumweru gitaha. APR ikaba izakomeze imyitozo ku munsi w’ejo kuwa Gatatu saa cyenda n’igice 15h30′ i Shyorongi.