Kuri iki cyumweru Tariki 08 Nzeri, Ikipe z’igihugu yitwaye neza mu mukino wa gicuti yatsinzemo Gasogi ibitego 3-0 ku kibuga cya Kicukiro. Uyu mukino ukaba wari uwo gutegura igikombe cy’Agaciro Football Tournament kizatangira ku Itariki ya 13 Nzeri 2019.
Abatoza bakuru ba APR FC, bakaba bifuzaga kugerageza abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu ndetse na bamwe mu bakinira Intare FC bitwaye neza cyane kuri uyu munsi.
Umukino watangiye ikipe ya APR FC isatira cyane byaje no guhira iyi kipe ku munto wa 8 ubwo yabonaga igitego cya mbere gitsinzwe na Ishimwe Kevin kuri penalite, Ikipe ya APR FC yakomeje gusatira maze ku munota wa 36 w’umukino Mugunga Yves ashyiramo igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Byiringo Rague.





Ikipe ya Gasogi nayo yanyuzagamo igasitira ishakisha igitego kugira mgo byibura bajye kuruhuka babonye igitego kimwe, gusa ntibayabakundiye kuko amahirwe bagiye babona batabashije kuyabyaza umusaruro ba myugariro ba APR FC babasha guhagarara neza barinda izamu ryano iminota 45’ irangira APR FC ifite ibitego 2-0. Igice cya kabiri APR FC yatangiye ihanahana neza umupira ndetse byaje no kuyihira ku munnota wa 51’ ubwo Dany Usengimana yaboneraga ikipe ye igitego cya gatatu ku mupira mwiza yari ahawe na Niyomugabo Claude




Umutoza Mohammed Adil Erradi akaba yakoze impinduka nyinshi aho kwikubitiro Mutsinzi Ange yasimbuwe na Mushimiyimana Muhammed maze Buregeya Prince asigarana igitambaro cy’ubukaiteni,Ngabonziza Gylain asimbura Isihimwe Kevin, Byiringiro Lague asimburwa na Nizeyimana Djuma, Nkusi Didier asimbura Bukuru Christopher hagati mu kibuga, Mugunga Yves we yasimbuwe na Nshuti Innocent mu gihe igice cya mbere kirangiye Ntwali Fiacre yasimbuwe na Ahishakiye Herithier. APR FC ikaba izasubukura imyitozo kuwa Kabiri Tariki 3 Nzeri, mu gihe ejo kuwa mbere umutoza Mohammed Adil Erradi ikiruhuko.


















