Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa 18 wa shampiyona na Etincelles FC, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda etincelles FC ibitego 2-0.
Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda (15h00) ibitego cya APR FC byatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 38′ kuri penalite nyuma y’ikosa ryari rimaze gukorerwa Mugisha Gilbert, icya kabiri gitsindwa na Kwitonda Allain Bacca ku munota wa 44′.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga kuwa Gatandatu tariki 26 Gashyantare aho izakirwa n’ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya kigali i Nyamirambo saa cyenda zuzuye.