E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itsinze Espoir FC mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’amakipe umunani

ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’amakipe umunani na Espoir FC, iyitsinda igitego kimwe ku busa.

Ni umukino wabereye mu karere ka Huye kuri stade Huye, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo ya shampiyona 2020-2021, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda, ikipe y’ingabo z’igihugu yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo itangire neza inzira igana ku gikombe cya shampiyona, ni nako bije kuyikundira ibasha gutahana amanota atatu itsinze Espoir FC igitego 1-0.

Igitego kimwe rukumbi cyabontse muri uyu mukino, cyatsinzwe na Omborenga Fitina  ku munota wa 89′ nyuma y’uburyo bwinshi butandukanye ikipe y’ingabo z’igihugu yari yqbonye.

Tubibutse ko amakipe yazamutse mu matsinda yose uko ari umunani, agomba guhura izaba ifite amanota menshi kurusha izindi ikaba ariyo izahabwa igikombe cya shampiyona 2020-2021. APR FC ikaba izasubira mu kibuga kuwa Gatatu yakirwa n’ikipe ya AS Kigali umukino uzabera i Muhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.