ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa kane wa shampiyona na Bugesera FC, iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe, amakipe yombi abarizwa mu itsinda A.
Ni umukino wabereye mu karere ka Huye kuri stade Huye, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye saa cyenda zuzuye, ikipe y’ingabo z’igihugu yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ibashe gukomeza kuyobora urutonde mu itsinda ryayo, ni nako bije kuyikundira ibasha gutahana amanota atatu y’umunsi wa kane wa shampiyona itsinze Bugesera FC ibitego 2-1.
Ni ibitego bya tsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 18′ ikindi gitsindwa na Manzi Thierry ku munota wa 73′ mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Bugesera FC cyatsinzwe na Ntwali Jacques ku munota wa 55′
Tubibutse ko ari shampiyona ikinwa mu buryo bw’amatsinda aho ikipe nka APR FC iri mu itsinda rya A ihuriyemo n’amakipe nka Bugesera AS Muhanga na Gorilla. APR FC ikaba izasubira mu kibuga kuwa Gatanu yakira ikipe ya AS Muhanga.