ku gicamunsi cyo kuri iki Kane, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’amakipe umunani na Bugesera FC, iyitsinda ibitego bitatu ku busa.
Ni umukino wabereye mu karere ka Bugesera kuri stade Bugesera, ari naho ikipe ya Bugesera FC yakirira imikino yayo ya shampiyona, ni umukino watangiye ku isaha ya saa sita, ikipe y’ingabo z’igihugu yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze neza inzira igana ku gikombe cya shampiyona, ni nako bije kuyikundira ibasha gutahana amanota atatu itsinze Bugesera FC ibitego 3-0.
Ibitego bitatu byabontse muri uyu mukino, byatsinzwe na Omborenga Fitina ku munota wa 35′ Manishimwe Djabel ku munota wa 60’ndetse na Byiringiro Lague ku munota wa 89′
Tubibutse ko amakipe yazamutse mu matsinda yose uko ari umunani, agomba guhura izaba ifite amanota menshi kurusha izindi ikaba ariyo izahabwa igikombe cya shampiyona 2020-2021. APR FC ikaba izasubira mu kibuga kuwa Gatatu yakirwa n’ikipe ya AS Kigali umukino uzabera i Muhanga.