E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itaratsindwa umukino n’umwe ikuye amanota atatu i Huye nyuma yo kunyagirira Mukura iwayo 4-0

APR FC itsinze Mukura VS ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Huye mu karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’ingabo z’igihugu itaratsindwa umukino n’umwe ikomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 54.

Umukino wahuje ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ndetse na Mukura VS, urangiye ikipe ya APR FC yari umushyitsi muri uyu mukino, ibyitwayemo neza ku nstinzi y’ibitego bine byatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 15 byanatumye amakipe yombi ajya kuruhuka APR FC ifite igitego cyayo kimwe mbere y’uko Byiringiro Lague ashyiramo icya kabiri ku munota wa 49 bavuye mu kiruhuko.

Ikipe ya Mukura VS yaje gusoza uyu mukino ifite abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’uko Ramadhan Niyonkuru ahawe ikarita y’umutuku. Abasore ba Mohammed Adil bakomeje kwataka cyane bashakisha ibindi bitego biza kubahira ku munota wa 74 ubwo Ishimwe Kevin yashyiragamo igitego cya gatatu naho Omborenga Fitina ashyiramo icya kane ku munota wa 90, APR FC izamukana amanota atatu ikuye mu Majyepfo ikomeza inzira igana ku gikombe.

APR FC yakinnye uyu umukino idafite umusore wayo myugariro Mutsinzi Ange wakuye imvune mu ikipe y’igihugu Amavubi, kurundi ruhande ariko yari yagaruye Omborenga Fitina utaragaragaye mu mukino baheruka gukina na Police kubera ko yari ufite amakarita atatu y’umuhondo ataramwemereraga kugaragara muri uwo mukino.

Umutoza wa APR FC Mohammed Adil mu gice cya kabiri yagiye akora impinduka zitundukanye aho ku ikubitiro yakuyemo Manishimwe Djabel asimburwa na Ishimwe Annicet, Byiringiro Lague asimburwa na Ngabonziza Gylain naho Niyonzima Oliveir Sefu asimbura Mushimiyimana Mohammed.

N’ubundi nta cyahindutse nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC iracyarusha amanota arindwi Rayon Sports iyikurikiye. APR FC ikaba igiye gukomeza kwitegura umukino uzayihuza na Kiyovu Sports kuwa Kabiri kuricstade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.