E-mail: administration@aprfc.rw

MU MAFOTO: APR FC isubiye mu mwiherero nyuma y’iminsi ibiri y’ikiruhuko

Kuri uyu wa Mbere Tariki 19 Ukwakira saa sita n’igice z’amanywa, ikipe y’ingabo z’igihugu isesekaye i Shyorongi muri Dian Fossey Hotel mu mwiherero nyuma y’akaruhuko k’iminsi ibiri yari yahawe n’umutoza Mohammed Adil, afatanyije n’abatoza abagenzi be bari bamaze ibyumweru bibiri bayiha imyitozo yo kwitegura umwaka utaha w’imikino 2020-21.

Ku munsi wejo ku Cyumweru nibwo abakozi bose ba APR FC bapimwe COVID-19 kugira ngo barebe uko bahagaze mbere yo gusubira mu mwiherero mu rwego rwo gukumira iki icyorezo.

Umutoza mukuru Mohammed Adil agera mu mwiherero
Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry asesekara i Shyorongi mu mwiherero

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2019-20 idatsinzwe , umwaka utaha w’imikino APR FC  izitabira amarushanwa y’imbere mu gihugu, CECAFA Kagame Cup 2021 ndetse na CAF Champions League. Ikaba ifite intego yo gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, CECAFA Kagame Cup ndetse no kugera mu matsinda ya CAF Champions League.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba iri busubukure imyitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere.

Umutoza mukuru asohoka mu modoka
Yabanje gukaraba intoki mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19
Inzobere mu gutoza abanyezamu Haji Hassan Taieb nawe yakarabye intoki mbere yo kwinjira ahafatirwa amafunguro
Yapimwe umuriro nka kimwe mu ibimenyetso bya COVID-19
Umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex asesekara mu mwiherero
Nyuma y’iminsi ibiri bongeye guhura maze bafata agafoto k’urwibutso, uhereye iburyo ni umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex, hagati ni umutoza wungirije Pablo Morchón ndetse na Nshimiyimana Steven ushinzwe imicungire y’ibikoresho by’ikipe (Kit Manager)
Kapiteni Manzi Thierry agisohoka mu modoka yahise apimwa umuriro
Maze arema muri thermomètre yerekana ingano yawo
Ishimwe Kevin asesekara mu mwiherero
Myugariro Mutsinzi Ange ahasesekara
Byiringiro Lague ahagera
Myugariro Buregeya Prince nawe ari mu mwiherero
Iahimwe Annicet nawe yagarutse mu mwiherero
Nshimiyimana Steven ushinzwe imicungire y’ibikoresho by’ikipe nawe yahasesekaye
Rutahizamu Mugunga Yves ni uko yahageze
Yahise apimwa umuriro nka kimwe mu bimenyetso bya COVID-19
Itangishaka Blaise ni uku yahageze
Rutahizamu Nshuti Innocent yagarutse gukomeza imyitozo nyuma y’akaruhuko k’iminsi ibiri

Leave a Reply

Your email address will not be published.