E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo yayo ya mbere ikoreye i Rubavu

Ku isaha y’isaa sita n’iminota cumi n’ine (12H14) nibwo ikipe ya APR FC yari igize mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba aho yagiye kuba yitegurira umukino wa Super Cup.

APR FC yahagurutse i Kigali mu gitondo saa mbiri n’iminota mirongo itatu, igera i Rubavu saa sita n’iminota cumi n’ine yerekeza kuri Dian Fossey hotel ari naho icumbitse. APR FC ikgera i Rubavu bafunguye babona kuruhuka.

Kuri iki gicamunsi ku isaha ya saa cyenda, nibwo APR FC yari itangiye imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere y’uko bahura na Mukura VS kuri uyu wa Gatandatu mu mukino wa Super Cup. Iyi myitozo ya APR FC, yibanze ku kurambura no kugorora ingingo, dore ko iyi myitozo yakozwe mu isaha imwe gusa kuko nyuma ya APR FC, Marines nayo yagombaga gukora imyitozo.

Nkuko tubikesha gahunda y’umutoza mukuru wa APRFC Dr Petrović, APR izakora imyitozo ya Nyuma ku munsi w’ejo saa cyanda mbere yo guhura na Mukura VS.

Leave a Reply

Your email address will not be published.