E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma yitegura La Jeunesse

Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na La Jeunesse mu mukino wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro ku munsi w’ejo kabiri saa cyenda n’igice 15H30 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Abakinnyi bose usibye abari mu mvune, abandi bose bakaba bakoze iyi imyitozo ya nyuma yakorewe i Shyorongi uyu munsi saa kumi, abakinnyi umutoza Petrovic atazakoresha muri uyu mukino kubera uburwayi barimo; Nkizingabo Fiston urwayi imitsi yo mukuguru, Tuyishime Eric ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako, ndetse n’abari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yariri mu gihugu cya Kenya.

Nyuma y’iyi myitozo tukaba twaganiriye na kapiteni Mugiraneza akaba yatubwiye ko biteguye neza uyu mukino ati: umukino tuwiteguye neza nkuko dusanzwe twiregura indi mikino yose kuko amanota aba angana. La jeunesse ntabwo twayisuzugura rwose ni ikipe nziza ifite n’umutoza mwiza n’ikipe ikomeye, rero icyo nakubwira n’uko twifuza cyane aya manota atatu rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published.