E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo gukina na Dakadaha umukino wa nyuma wo mu itsinda

Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Dakadaha yo muri Somaria mu mukino wayo wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup, bazakina ku munsi w’ejo kuwa Gatatu kuri Chamazzi stadium saa15H00 zo mu Rwanda arizo saa 16H00 zo muri Tanzania.

Umukino wa mbere wayo ndetse n’uwa kabiri muri CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka wa 2018, APR FC yakinnye na Singida ndetse na Simba yombi ntibiyayihiriye kuko buri mukino yawutsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe, ubu ikaba yitegura gukina na Dakadaha umukino wayo wa gatatu ari nawo wa nyuma wo muri iri tsinda. Kugeza ubu Simba niyo iyoboye iri tsinda rya gatatu yo na Singida ziranganya amanota zombi zifite amanota atandatu kuko zatsinze imikino yombi, mu gihe APR FC na Dakadaha zo nta nota narimwe zirabona.

APR FC izakina uyu mukino idafite umunyezamu wayo usanzwe ubanzamo Kimenyi Yves wavunikiye mu mukino bakinnye na Singida kugeza ubu akaba atarakira bivuze ko Ntalibi Steven usanzwe ari umuzamu wa kabiri ariwe uzabanza mu izamu, ndetse na Muhadjili ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako, abandi bakinnyi bose bakaba bameze neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.