E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Rayon Sports, Migi avuga ko biteguye neza

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Rayon Sport mu mukino w’umunsi wa makumyabiri na Gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Gatandatu kuri stade Amahoro i Remera.

Mu kiganiro twagiranye na kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste nyuma y’imyitozo, yatubwiye ko biteguye neza uyu mukino. Ati ” Twiteguye neza, abakinnyi bose bameze neza, morale iri hejuru ntamvune dufite uretse wenda imvune ya Sugira utaraza neza ariko na we yatangiye imyitozo, abandi bakinnyi bameze neza, umwuka ni mwiza , twiteguye neza umukino wa Rayon Sports.”

Migi yakomeje avuga ko imikino bakinnye na Rayon Sports yabaye amateka. Ati ” Imikino yose twakinnye na Rayon Sports , byabaye amateka …ubu ni undi munsi. Birasaba gukora cyane dukurikiza ibyo tumaze iminsi twerekwa n’umutoza kugira ngo tubashe gutsinda umukino wo ku wa 6.”

Migi yanagize ubutumwa agenea abakunzi n’abafana ba APR FC. Ati ” Ntakinda nababwira ahubwo ndabasaba kuzaza kudushyigikira kuwa Gatandatu twese nk’abari ku rugamba rumwe, ndabasaba ngo bazaze dufatanye duterane ingabo mu bitugu kugira ngo tuzatahukane intsinzi ubundi tuzishimana twese. ”

Kugeza ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 54 mu mikino 22 imaze gukina, mu gihe Rayon Sports bazakina nayo iri ku mwanya wa 2 ikaba ifite amanota 48 mu mikino 22 nayo imaze gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published.