APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Rayon Sport mu mukino wa nyuma w’irushanwa ry’igikombe cy’ Intwari kuri uyu wa Gatanj kuri stade Amahoro.
Iyi mikino y’igikombe cy’Intwari, igeze ku munsi wayo wa nyuma, ikipe ya APR ikaba itarahiriwe n’umukino wa mbere ubwo yatsindwaga na AS Kigali igitego 1-0, ariko iza kwitwara neza ku mukino wa kabiri itsinda Etincelles, ubu ikaba ari iya gatatu muri iri rushanwa.
APR FC ikaba isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Rayon Sport. APR izakina uyu mukino na none idafite kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste ndetse na Sugira Ernest bombi bafite ikibazo cy’umutsi wo mu itako.
Mugiraneza kapiteni wa APR FC akaba yijeje abakunzi APR ko afite ikizere ko ejo bagenzi bazitwara neza ndetse anatubwira ku mvune ye uko ameze ubu. Ati: ndumva ndimo koroherwa buhoro buhoro umuganga wacu arimo kunkurikirana umunsi ku munsi ntakibazo nizeye ko nzakira vuba.
Miggy yakomeje avuga ku mukino w’ejo. Ati: kuba ntarimo gukina muri iyi mikino nta mukinnyi uri kampara, abakinnyi ba APR bose bafite ubushobozi bwo gukina umukino uwo ariwo wose kandi bakawutsinda, rero jyewe ndabizeye ndagira ngo nsabe n’abafana kuba hafi ikipe yabo ndabizeza ko ejo bizagenda neza.
APR FC n’iya gatatu muri iri rushanwa, irasabwa gutsinda uyu mukinokugira ngo ibe yakongera amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, dore ko izanakina yamenye uko umukino uzahuza AS Kigali na Etincelles wagenze.
Dore mu mashusho ikigakiro twagiranye na Miggy