Kuri uyu wa Gatanu ikipe y’ingabo z’igihugu yasoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Musanze FC mukino w’umunsi wa cumi n’umwe wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali kuwa Gatandatu Tariki 30 Ukwakira guhera saa cyenda z’igicamunsi.
Ni imyitozo yatangiye saa tanu ikorwa mu gihe cy’isaha imwe. Ikaba yaranzwe n’iyiganjemo gutera mu izamu ndetse n’imipira y’imiterekano.
Yakozwe n’abakinnyi 24 ukuyemo myugariro Buregeya Prince ugifite ikibazo cy’imvune yagiriye mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona APR FC yanganyijemo na AS Kigali Tariki ya 04 Ukwakira kuri stade ya Kigali ndetse na Emmanuel Imanishimwe nawe wagiriye ikibazo cy’imvune mu ikipe y’igihugu.
Nyuma y’imyitozo, rutahizamu Usengimana Dany akaba yatangaje ko biteguye neza uyu mukino ndetse ko bagomba gutahana intsinzi.
Yagize ati: ‘’Twese abakinnyi dusoje imyitozo, tumeze neza nta kibazo na kimwe dufite umwuka twiteguye kwitwara neza ku munsi w’ejo.’’
‘’Musanze ni ikipe nziza kandi ifite abakinnyi beza bacite ubunararibonye gusa nk’uko nabikubwiye natwe ku ruhande rwacu turiteguye kandi twizeye ko bizagenda neza.’’
APR FC ikaba ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 24 mu gihe Musanze izaba ari umushyitsi kuri uwo munsi yo iri ku mwanya wa cumi na gatatu n’amanota 9.