E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Mukura VS

APR FC isoje imyitozo ya nyuma yitegura umukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro ugomba kubahuza na Mukura VS ku munsi w’ejo kuwa Gatanu kuri stade Huye.

Amabwiraza agenga aya marushanwa hakinwa umukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura. Umukino ubunza ugomba guhuza aya makipe yombi ku munsi w’ejo kuwa Gatanu kuri stade Huye. APR FC yabonye itike ya 1/2 nyuma yo gusezerera Police FC naho Mukura yo yasezereye Amagaju FC.

APR FC ikaba kuri uyu mugoroba isoje imyitozo ya nyuma yakoreye kuri stade Huye. Iyi myitozo ya nyuma, ntiyagaragayemo Butera Andrew ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako, ndetse na Byiringiro Lague nawe ufite imvune yo mu kagombambari, aba basore bombi bakaba batazanagaragara mu mukino w’ejo. Mugiraneza kapiteni wa APR FC akaba yatubwiye ko biteguye neza uyu mukino.

Ati ” umukino tuwiteguye neza, Mukura ni ikipe nziza, ikomeye ndetse inafite n’abakinnyi beza n’ikimenyimenyi urabona ko bageze muri 1/2 gusa natwe ntituri ikipe yoroheje, icyo nakubwira n’uko ku munsi w’ejo abakunzi b’umupira w’amaguru bazareba umukino mwiza pe. Ndasaba abafana bacu kuza gufatanya natwe ku munsi w’ejo nkuko basanzwe babikora”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.