E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Miroplast

Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Miroplast mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league, ku munsi w’ejo ku wa Mbere kuri sitade Amahoro i Remera saa 15H30.

Nyuma y’umukino APR FC yakinnye na Rayon Sport ndetse ikanayitsinda ibitegi bibiri kuri kimwe, yahise itangira kwitegura uyu mukino. APR FC izakina uyu mukino idafite bamwe mu basore bayo b’inkingi za mwamba nka Iranzi Jean Claude ufite amakarita atatu y’umuhondo ndetse na Issa Bigirimana ufite imvune, abandi bose bakaba bameze neza bakaba bari no mu mwiherero.

Nyuma y’iyi myitozo tukaba twaganiriye na kapiteni Miggy atubwira uko biteguye neza uyu mukino ati: kuri twebwe buri mukino wose uba ari ingenzi kuri twe, twubaha buri mukino wose, rero icyo nakubwira n’uko ejo dufite akazi gakomeye cyane, umukino dufite ejo n’ingenzi kuri twe kandi n’umukino ukomeye, ngira ngo nawe urabibonye mu myitozo dusoje, turiteguye tumeze neza ntakibazo. Icyo nakwisabira abafana n’abakunzi bacu ba APR FC bazaze twongere dufatanye akazi nkuko dusanzwe dufatanya twese kuko akazi karacyari kose.

Leave a Reply

Your email address will not be published.